Umucamanza mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarubuye mu karere ka Muhanga yasubitse iburanisha ry'urubanza Dr Theoneste Niyitegeka aregamo ubuyobozi bwa gereza kumufunga binyuranyije n'amategeko.
Umucamanza arasuzuma niba afite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.
Dr. Niyitegeka yashakaga kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda mu mwaka wa 2003.Amaze imyaka umunani afungiwe ibyaha bya jenoside. Ni ibyaha we avuga ko bishingiye ku bitekerezo bye bya politiki