Mu Bushinwa indwara ya Covid-19 yari itangiye kugabanuka yongeye kugaragara mu bice by’icyo gihugu.
Inama Ishinzwe Ubuzima mu Bushinwa yatangaje ko umubare w’abantu bashya banduye Covid 19 wongeye kuzamuka mu ntara nyinshi z’icyo gihugu, isaba abaturage kongera guhugukira kwirinda kwandura.
Umuvugizi w’Inama y’Igihugu Ishinzwe Ubuzima mu Bushinwa, Mi Feng yatangaje ko kuri uyu wa mbere hagaragaye abantu 17 bashya banduye. Yavuze ko barindwi muri bo banduriye iyo ndwara hanze y’Ubushinwa, naho batanu ari abo mu mujyi wa Wuhan aho ikiza cy’iyi ndwara cyatangiriye. Uwo mujyi wari uherutse kudohora amwe mu mabwiriza yo kuguma mu rugo yari yashiriweho kwirinda icyo kiza.
Abandi bantu batanu banduye bagaragaye mu ntara zo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba harimo n’iya Jilin aho ubutegetsi bwahagaritse gari ya moshi zinjira n’izisohoka mu gihugu.
Facebook Forum