Uko wahagera

Ibisasu vy'Abatalibani Vyahitanye Abasirikare ba Afuganistani 9


Umwiyahuzi w’Umutalibani yaturikije imodoka yari yuzuye ibisasu hafi y’ikigo cya gisirikare mu majyepfo y’Afghanistani ahitana abasirikare 9 abandi benshi barakomereka.

Inzego z’ubuyobozi zavuze ko icyo gisasu cyaturikiye mu karere ka Nad Ali mu ntara ya Helmand. Igice kinini cy’iyo ntara cyigaruriwe n’Abatalibani. Biravugwa ko icyo gisasu cyangije ikigo cy’igisirikare cy’Afghanistani.

Barali Nazari umukuru w’ako karere yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abakozi bashinzwe ubutabazi bakigeragezaga gushakisha imirambo yagwiriwe n’amazu, bityo umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Abatalibani bigambye icyo gikorwa bavuga ko icyo gisasu cyahitanye ingabo za leta nyinshi kikanangiza imodoka za gisirikare. Gusa aba barwanyi bakunze gutubura imibare batanga.

Umukuru wa polisi Khalid Wardak yabwiye ijwi ry’Amarika ko ejo ku cyumweru abandi barwanyi b’Abatalibani bagabye igitero Ghazni mu burasirazuba bwa Afghanistani bahitana abasirikare 6 ba leta.

Ibi biraba mu gihe imishyikirano hagati y’Abatalibani na Leta zunze ubumwe z’Amerika ikomeje i Qatar muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu. Perezida Trump w’Amerika yari amaze amezi atatu yarahagaritse imishyikirano hagati y’impande zombi kuri iki kibazo kimaze imyaka 18 ariko zongeye kuyisubukura mu cyumweru gishize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG