Uko wahagera

Ibisasu by'Umwiyahuzi Byahitanye Abasilikali 26 muri Afuganistani


Umwe mu bakomerekejwe n'igitero c'umwiyahuzi muri Afuganistani ku wa kabiri
Umwe mu bakomerekejwe n'igitero c'umwiyahuzi muri Afuganistani ku wa kabiri

Muri Afuganistani umwiyahuzi yiturikije n’ibisasu mu musigiti uri mu kigo cya gisilikali mu ntara ya Khost mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu yahitanye abasilikali 26 akomeretsa abandi 50.

Umuvigizi w’igisilikali cy’Afuganistani, Captain Abdullah, yatangaje ko igitero cyabaye mu gihe abantu benshi bari bateraniye mu isengesho cy’Abayisilamu ryo kuwa gatanu.

Ntawe uriyitirira iki gitero. Leta y’Afuganistani ntiratangaza abo yaba ikeka. Perezida w’Afguganistani, Ashraf Ghani, aherutse gutangaza ko kuva mu 2015 abasilikali ba leta ibihumbi 30 bamaze kugwa mu ntambara n’Abatalibani n’indi mitwe itandukanye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG