Uko wahagera

Ibihumbi n'Ibihumbi Barahunga Imirwano Ikaze muri Afuganistani


Muri Afuganistani, abantu ibihumbi n'ibihumbi barimo barahunga imirwano ikaze cyane hagati y'ingabo za leta n'inyeshyamba z'Abatalibani mu majyepfo y'igihugu.

Imirwano ikaze cyane imaze iminsi mu ntara ya Helmand, mu majyepfo y'Afuganistani. Nk'uko leta y'iki gihugu ibivuga, yatangiye Abatalibani bagabye ibitero bikomeye ku mujyi witwa Lashkar Gah. Byatumye indege z'intambara za Leta zunze ubumwe z'Amerika zijya kurasa urufaya kugirango zikubite ingabo mu bitugu abasilikali ba leta y'Afuganistani.

Imirwano imaze kwirukana mu byabo imiryango irenga ibihumbi bitanu. Ni ukuvuga byibura abantu ibihumbi 30, nk'uko Sayed Mohammad Ramin, umuyobozi w'ishami rishinzwe impunzi mu ntara ya Helmand yabitangaje.

Abaturage, bamwe n'utwangushye abandi nta kintu na kimwe babashije kwirukankana, bakoresha uburyo bwose bashoboye kugirango bahunge. Baragenda ku maguru, ku mapikipiki, mu matagisi no mu mabisi, buzuriranye. Amahema yo kubacumbikira ntahagije. Imiryango imwe n'imwe irara ku gasozi, mu mihanda.

Umuryango w'Abibumye uratakambira impande zombi kugirango zireke kwica abaturage b'inzirakarengane, no kubafungurira amayira kugirango babashe kwihungir

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG