Uko wahagera

Ibihugu Bituranye n'Afuganistani Bihangayikishijwe n'Umutekano Rusange


Umusirikali wa Pakistani arinze ku mupaka w'icyo gihugu na Afuganistani
Umusirikali wa Pakistani arinze ku mupaka w'icyo gihugu na Afuganistani

Uko igisirikare cy'Amerika kigenda kigana ku musozo wo gukura ingabo zacyo muri Afuganistani, ni ko ibihugu byo mu karere bigenda byongera ingufu mu gushishikariza Abanyafuganistani bahanganye kuyoboka inzira y'ibiganiro bakirinda intambara.

Ubwoba ko andi maraso yakongera kumeneka, barabushingira ku buryo umutwe w'Abatalibani ukajije umurego mu kugenda wigarurira ibice binyuranye by'igihugu mu buryo bwihuta, kuva aho ingabo z'Amerika n'Ubulayi zitangiriye gutaha.

Mu kwezi kwa gatanu, Perezida Joe Biden yategetse ko ingabo z'Amerika zizaba zamaze kuva muri icyo gihugu taliki ya 31 z'ukwezi kwa munani.

Imirwano yongeye kubura hagati y'ingabo za leta n'imitwe y'abazirwanya mu ntara zegereye umupaka n'igihugu cya Pakistani.

Mu cyumweru gishize, igihugu cya Tajikistani cyategetse ingabo zavuye ku rugerero zigera ku 20000 gukaza umutekano ku mupaka w'icyo gihugu mu gihe Abatalibani bakomeje kwigarurira uduce tw'igihugu.

Ubutegetsi bwo muri Irani na Turkmenistani na bwo bwongereye ingufu mu kurinda umutekano w'imipaka yabo batinya ko izo mvururu zishobora kurenga umupaka w'Afuganistani zikagera mu bihugu byabo.

Uyu mutwe wa kisilamu wakomeje kudaha imbaraga igitekerezo cy'uko muri Afuganistani hashobora kuvuka intambara nyuma y'itahuka ry'ingabo z'amahanga, ukomeza kwizeza ibihugu baturanye ko nta kibazo bateza ku mutekano w'akarere.

Ibiganiro hagati y'Abanyafuganistani ntacyo birashobora kugeraho. Ubushinwa, Iran, Uburusiya na Pakistani bose bagerageje kuvugana n'Abatalibani babasaba ko baganira n'abo barwanya bakagera ku kumvikana mu buryo bwa politike mbere y'uko Amerika ikura ingabo zayo muri ako karere hakavuka icyuho mu buryo bw'umutekano

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG