Uko wahagera

Ibihugu Bikomeye Byohereje Amato y'Intambara mu Nyanja y'Ubushinwa


Minisitiri w'ingabo w'Ubufaransa, madame Florence
Minisitiri w'ingabo w'Ubufaransa, madame Florence

Ibihugu by'ibihangange birimo birohereza amato y'intambara mu Nyanja y'Ubushinwa, amazi ashobora kuba isibaniro kubera ubucuruzi mpuzamahanga bwinshi buhanyura.

Inyanja y'Ubushinwa ifite ubuso bwa kilometero-kare miliyoni eshatu n'igice. Ni igice cy'inyanja ya Pasifika. Ikikijwe n'ibihugu birindwi, ari byo Ubushinwa, Singapore, Maleziya, Viet Nam, Filipine, Brunei, Taiwan, na Indoneziya. Byose bihora bivuga ko ari iyabo, abandi nabo ngo ni iyabo, cyane cyane ibirwa byinshi biyirimo, bakanayita amazina atandukanye yabo bwite.

Iyi nyanja ikize ku burobyi cyane. Kimwe cya kabili cy'amato yo ku isi aroba ni ho abarizwa. Uretse ibyo, ni inzira ya kimwe cya kabili cy'ibicuruzwa byo ku isi na kimwe cya gatatu cya peteroli y'isi yose. Ifite n'undi mutungo kamere utubutse: ikigo cya Leta zunze ubumwe z'Amerika gishinzwe kumenyekanisha iby'ingufu (U.S. Energy Information Administration) kivuga ko Inyanja y'Abashinwa ibundikiye peteroli ingana n'utunguru miliyari 11, na metero-kibe miliyari ibihumbi ( (tiriliyoni) 190 z'umwuka utanga ingufu (gaz).

Ibihugu by'ibihangange birega Ubushinwa ko bushaka kuyikubira kubera ukuntu bugenda buhongera igisilikali cyabwo, mu mazi no mu birwa byayo. Ni yo mpamvu nabyo bishaka ko igilikali cyabyo kihagaragara, no kurengera inyungu zabyo.

Bityo, minisitiri w'ingabo w'Ubufaransa, madame Florence Parly, yatangaje ko bamaze koherezayo icyoganyanja cy'intambara (sous-marin mu Gifaransa, cyangwa submarine mu Cyongereza). Minisiteri y'ingabo y'Ubwongereza yohereje ubwato bunini butwara indege z'intambara n'amato mato abuherekeje. Canada, Australia, Ubuyapani, na Leta zunze ubumwe z'Amerika nabo bahafite amato y'intambara menshi. Bose bavuga ko nta gihugu na kimwe kigomba kwiyitirira Inyanja y'Ubushinwa. Kuri bo, ni inyanja mpuzamahanga, igomba kugengwa n'amategeko mpuzamahanga.

Ibihugu by'ibihangange bishaka kandi kurengera inyungu z'ibyahoze ari koloni zabyo. Nka Maleziya yari koloni y'Ubwongereza. Viet Nam yari iy'Ubufaransa. Naho Filipine yari koloni ya Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG