Uko wahagera

Ibihano kuri Irani Byasubukuwe


Leta zunze ubumwe z’Amerika yashubijeho ibihano kuri Irani. Yari yabihagaritse by’agateganyo nyuma y’amasezerano mpuzamahanga yo mu 2015 kuri gahunda ya nuclear ya Irani. Ibi bihano byibasiye ubucuruzi bw’imodoka, zahabu n’andi mabuye y’agaciro, ifaranga rya Irani n’urwego rw’imali muri rusange.

Ku rubuga rwe Twitter, Perezida Trump yanditse ko bizafata indi ntera nini mu kwezi kwa 11 gutaha. Ati: “Umuntu wese uzakorana ubucuruzi na Irani ntazabasha kubukorana na Leta zunze ubumwe z’Amerika.”

Koko rero, ku italiki ya gatanu y’ukwa 11 gutaha, Leta zunze ubumwe z’Amerika izasubizaho ibihano mu rwego rw’ingufu n’ibigo by’imali mpuzamahanga bikorana na banki nkuru ya Irani.

Perezida Trump yongeye kuvuga ko amasezerano yo mu 2015 ari ishyano, kuko atafungiye Irani inzira zose muri gahunda yayo ya nuclear ahubwo atuma Irani yibonera amafaranga menshi kubera ibihano byahagaritswe. Yavuze ko Irani yabonye ingufu zo gushyira amafaranga mu iterabwoba no guteza intambara nyinshi mu Burasirazuba bwo hagati n’ahandi.

Naho perezida wa Irani, Hassan Rouhani, mu ijambo yagejeje ku baturage be kuri televiziyo, yavuze ko “Amerika ishaka guteza akaduruvayo muri Irani.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG