Uko wahagera

Ibigwi rya Urayeneza Gerard i Gitwe


Ni umwe mu bashinze iryo shuli ryisumbuye rya ESAPAG, nyuma yaje kurishyiraho n’ishuli rya kaminuza, ahageza ibitaro n’amashanyarazi akaba kandi ubu arimo kuhageza amazi.

Mu kiganiro ku bantu bafasha abandi kurushaho kugira ubuzima bwiza, muri iki cyumweru twabaganiliye ku mugabo witwa Urayeneza Gerard umuyobozi w’ishuli rya ESAPAG I Gitwe. Nkuko twabibwiye n’umwe mu bantu bamuzi akaba n’umukunzi w’ijwi rya Amerika, Uyisenga Bonaventure, umugabo Urayeneza Gerard yakoze ibintu byinshi byateje imbere akarere atuyemo ka Gitwe mu majyepfo y’u Rwanda.

Ni umwe mu bashinze iryo shuli ryisumbuye rya ESAPAG, nyuma yaje kurishyiraho n’ishuli rya kaminuza, ahageza ibitaro n’amashanyarazi akaba kandi ubu arimo kuhageza amazi. Kubera ibyo bigo Urayeneza yagejeje I Gitwe, abahatuye babasha kwigano kwivuliza hafi. Ntibagikora ingendo zijya I Kabgayi cyangwa I Kigali aho bari basanzwe bivuliza.

Abandi babonye imirimo ibatunga, babasha no kurihira abana babo amashuli ku buryo byahinduye ubuzima bwabo. Ibindi murabyumva mu kiganiro Eugenie Mukankusi yagiranye na bwana Uyisenga Bonaventure.

XS
SM
MD
LG