Uko wahagera

Ibigo Bikomeye Bikora Inkingo za Covid 19 Byiyemeje Kuzongera


Ikigo gikora imiti cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Pfizer, na kigenzi cyacyo cyo mu Budage, BioNTech, byaraye bitangaje ko bigiye kongera umubere w'inkingo za Covid -19 byakoraga ku rugero rwa 50 ku ijana, cyangwa inkingo zigera kuri miliyari ebyiri muri uyu mwaka mu rwego rwo kugeza ku batuye isi inkingo zihagije.

Ikigo BioNTech cyatangaje ko kizatangira gukorera mu mujyi wa Marburg, mu Budage mu mpera z'ukwezi gutaha. Urwo ruganda rushya ruzakora inkingo zigera kuri miliyoni 750 ku mwaka. Bisobanuye ko inkingo zizaba zikorerwa ahantu hatandatu: hatatu mu budage n'ahandi hatatu muri Amerika hakorerwa n'ikigo Pfizer.

Ibyo bigo byombi bimaze gutanga inkingo zigera kuri miliyari. Mu cyumweru gishize, umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi wavuze ko uzongera izindi nkingo zigera kuri miliyoni 300, ukubye kabiri umubare wari usanzwe.

Mu cyumweru gishize, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryavuze ko rizakomeza gukorana n'ibyo bigo kugira ngo bifashe mu kubona inkingo za COVAX zategenyirijwe kuzafasha ibihugu bikir mu nzira y'amajyambere gusa nta masezerano aragerwaho.

Mu cyumweru gishize, umuyobozi mukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yagaragaje impungenge ko ibihugu bikize bigura inkingo zose bizihariye ntibisigire ibikiri mu nzira y'amajyambere. Yavuze ko isi idashobora gutsinda ikiza cya Covid 19 hatabayeho gusaranganya inkingo z'icyo kiza

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG