Uko wahagera

Ibiganiro by'Abakuru b'Ibihugu byo mu Karere Bihishe Iki?


Abakuru b'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigali nyuma y'insinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na Uganda mu kwa karindwi 2019
Abakuru b'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigali nyuma y'insinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na Uganda mu kwa karindwi 2019

Abakuru b'ibihugu by'u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bagiranye inama yo kuganira ku bibazo binyuraye byo mu karere k'ibiyaga bigali, harimo umutekano,  imibanire y'ibihugu, kurwanya ubucuruzi butemewe no gufatanya mu gukumira ikwirakwira ry'ikiza cya Covid 19.

Itangazo ryasohowe n'ibiro by'umukuru w'igihugu muri Congo ryavuze ko iyo nama yatangijwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yabaye hifashishijwe uburyo bw'iya kure. Perezida Tshisekedi yari mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

Iyo nama kandi yitabiriwe na Perezida Kagame w'u Rwanda, Perezida Museveni wa Uganda na Perezida Joao Lourenco wa Angola. Perezida Evaritse Ndayishimiye w' Uburundi na bwo bubarizwa mu karere k'ibiyaga bigali ntiyagaragaye mo.

Hashize igihe umubano hagati y'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigali utameze neza. Uhereye ku Rwanda rushinja Uganda gucumbikira no gufasha imitwe yitwaje intwaro ishaka kuruhungabanyiriza umutekano. U Rwanda rutunga agatoki impuzamashyaka ya P5 irimo Rwanda National Congress (RNC) iyobowe na Kayumba Nyamwasa, rukemeza ko muri Uganda uwo mutwe wishyira ukizana. Ariko Uganda irabihakana.

Uburundi na bwo bushinja u Rwanda gucumbikira no gufasha abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza mu mwaka wa 2015, ariko u Rwanda rugahakana gushyigikira uwo ari we wese uteza umutekano muke mu bihugu bituranyi. Hashize iminsi inzego z'umutekano mu bihugu byombi zikozanyaho ku mupaka ariko abayobozi bazo bakabihosha bitaragera kure.

Mu kwezi kwa munani inzego za gisirikare z'ibihugu byombi zibifashijwemo n'urwego rwa gisirikare ruhuriweho n'ibihugu byo mu karere (Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM), zagiranye inama igamije gukemura ibibazo by'umutekano ku mupaka bihuriyeho.

Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika uri i Goma yavuze ko ku murongo w'ibyigwa muri iyi nama harimo kuganira ku bibazo bya politike, ububanyi n'amahanga, umutekano no gufatanya mu kurwanya ubucuruzi butemewe no gukumira ikwirakwira ry'ikiza cya Covid 19

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG