Uko wahagera

Ibibombe Byahitanye Abandi Bantu Batatu i Nairobi


Muri Kenya, abantu batatu bapfuye, naho abagera kuri 60 barakomereka, kubera ibibombe bibiri byaturikijwe, taliki ya kane y'ukwezi kwa gatanu umwaka wa 2014, kuri za bisi, mu muhanda munini w’I Nairobi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiza muri Kenya cyatangaje ko 20 muri abo bantu bakomeretse bamerewe nabi cyane. Ibyo bibombe byasandaye umunsi umwe y’uko ibindi bibombe bibiri byahitanye abantu bane mu mujyi w’icyambu wa Mombasa. Ikindi kibombe cyasandariye kuri “plage” y'aho i Mombasa ntawe cyakomerekeje.

Ntawahise wivuga ko ari we waturikije ibyo bibombe. Gusa, mu kwezi kwa cyenda k’umwaka wa 2013, umutwe wa al-Shabab wemeje ko ari wo wakoze igitero ku nyubako ya Westgate, cyahitanye abantu 67.
XS
SM
MD
LG