Uko wahagera

Ibibazo mu Matora Ateganyijwe muri Kameruni


Umukuru wa komisiyo y'Amatora muri Kameruni (ELECAM) Samuel Fonkam Azu'u, avugana n'abanyamakuru i Yaoundé mu 2011
Umukuru wa komisiyo y'Amatora muri Kameruni (ELECAM) Samuel Fonkam Azu'u, avugana n'abanyamakuru i Yaoundé mu 2011

Bamwe mu bakandida bagombaga kuziyamamaza mu matora y’abadepite n’inzego z’ibanze mu gice cya Kameruni gikoresha Icyongereza beguye. Baratinya kugabwaho ibitero n’abaharanira ubwigenge bw'iyo ntara. Inzu za bamwe muri abo bakandida zasenywe, na bo baburirwa irengero. Leta ya Kameruni yo ikomeje kuvuga ko amatora agomba kuba nkuko yari ateganyijwe.

Abarwanyi baharanira ubwigenge bw’intara ikoresha ururimi rw’Icyongereza bavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko nta na rimwe bazemerera Leta gukoresha amatora mu bice bikoresha ururimi rw’Icyongereza bita intara yabo. Bigambye gufata bunyago abakandida 40 biyamamarizaga gutorwa mu buyobozi bw’inzego z’ibanze no mu nteko ishinga amategeko barenze ku mabwiriza bari batanze ko ntawe uziyamamaza muri utwo duce. Kugeza ubu ntawe uzi aho abo bakandida baherereye.

Abaharanira ubwigenge bw’intara zikoresha ururimi rw’Icyongereza kandi bemeye ko batwitse inzu 6 za bamwe muri abo bakandida. Abanze kwegura muri bo bahungiye mu duce dukoresha ururimi rw’Igifaransa.

Muri iri terabwoba n’imvururu zikomeje ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri icyo gihugu rya "Social Democratic Front" n’iriri ku butegetsi rya "Cameroon Peoples Democratic Movement" ari naryo Perezida Paul Biya akomokamo batangaje ko abakandida bagera kuri 27 bamaze kwegura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG