Uko wahagera

Ibibazo Bitagira Ibisubizo ku Mpanuka y'Indege ya Ukraine


Ibisigarira vy'indege ya Ukraine yakorowe na Irani

Ibibazo bitagira ibisubizo bikomeje kwiyongera ku byerekeye impanuka y'indege ya Ukraine yahitanye abantu 176. Umwaka uruzuye neza Irani yibeshye kuri iyo ndege iyihanura ikoresheje ibisasu byo mu bwoko bwa missile birasirwa ku butaka byoherezwa mu kirere.

Abategetsi bo muri Canada n'abo mu bindi bihugu binyuranye byari bifitemo abantu bagaragaje ko bahangayikishijwe n'uburyo butagaragaza umucyo no kuzirikana mu iperereza Irani ikora ku gisirikare cyayo. Imiryango y'ababuze ababo harimo n'iyabatuye mu birometero bibarirwa mu bihumbi ivuga ko Irani iyitoteza.

Guhanura iyo ndege byateye umwuka mubi muri Irani, bigabanya icyizere abantu bari bafitiye leta ndetse bizana umwuka mubi mu mubano wa Irani n'ibihugu by'Uburayi n'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG