Uko wahagera

HRW Ishinja Uburundi Gukaza Ingoyi Iboshe Ubwisanzure


Ikimenyetso ca HRW
Ikimenyetso ca HRW

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch uravuga ko uhangayikishijwe n’icyo wise “kongera no gukaza ingoyi ku burenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo mu Burundi”.

Inyandiko yasohowe na Human Rights Watch ije ikurikira icyemezo cya leta y’u Burundi yafashe ibinyujije mu rwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru, cyo kongera igihe cyo guhagarika mu gihe kitagenwe ibiganiro by’ijwi ry’Amerika no guhagarika burundu ibiganiro bya radio BBC muri icyo gihugu.

Human Rights Watch iravuga ko icyemezo cyafashwe kigaragaza intambara nshya yo gupfukirana ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Burundi. Iri shyirahamwe rivuga ko atari ubwambere ijwi ry’amerika na BBC bihura n’iyi ntambara kuko no mu nkwa gatanu kumwaka ushize hasigaye ibyumweru bike ngo habeho ivugururwa ry’itegeko nshinga ryicyo gihugu ritavuzweho rumwe, nabwo urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru mu Burundi rwabujije ayo maradiyo kumvikana mu Burundi

Human Rights watch iragira iti “Ariko noneho byateye indi ntambwe yo kubuza abanyamakuru mu Burundi gutanga inkuru ku buryo ubwaribwo bwose”. Iremeza ko iri bwiriza rishobora no gushyira ubuzima bw’abanyamakuru mu kaga mu gihe baba bagize icyo bavuga ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu Muryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko mu myaka irindwi ishize leta y’u Burundi yabaye nkitihanganira na gato kunengwa. Hari umunyamakuru waburiwe irengero muri icyo gihugu n’abandi benshi bari mu buhungiro. Umuryango Human Rights Watch ukavuga ko uhangayikishijwe cyane n’uko leta yongereye ikanadadira ingoyi yari isanzwe iboshye uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo mu Burundi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG