Uko wahagera

Hong Kong Imaze Amezi Atatu mu Mazi Abira


Bamwe mu bari mu myiyerekano muri Hong Kong
Bamwe mu bari mu myiyerekano muri Hong Kong

Ubushinwa bwongeye kwohereza abasilikare bashya ku kigo cyabwo kiri muri Hong Kong mu gihe ibibazo bya politiki muri icyo kirwa birushaho gukara, kuva Hong Kong yongeye kuyoborwa n’Ubushinwa mu 1997.

Ibiro ntaramakuru bya leta y’Ubushinwa, Xinhua, byasobanuye ko kwohereza abo basilikare ari ibisanzwe bikorwa mu buryo bwo guhinduranya abakozi mu bya gisilikare hamwe n’ibikoresho mu mutwe w’ingabo z’umutwe wa “People Liberation Army”, mu gice gihuriramo ibikorwa by’ubucuruzi.

Hong Kong imaze amezi atatu mu mazi abira, irimo imyigaragambyo irangwamo urugomo. Yatangiye irwanya itegeko ricyura abantu ku ngufu, ariko kuva icyo gihe yarahinduye isaba kururasho kugira demokarasi n’ishyirwaho ry’itsinda ryigenga ryo gukora amaperereza ku bikorwa by’urugomo bivugwa ku rwego rwa polise.

Kuri uyu wa kane, polise y’umujyi yanze guha uruhushya itsinda ry’impirimbanyi ry’abasivili baharanira uburenganzira bwa muntu ngo bazakore imyigaragambyo kuwa gatandatu. Mu mpamvu zatanzwe havuzwemo ubushyamirane hagati y’abapolisi n’abigaragambije mu mpera z’icyumweru gishize.

Imyigaragambyo yari iteganyijwe kuwa gatandatu yari kuba ikimenyetso cy’imyaka itanu ishize ubuyobozi bw’i Beijing bwanze uburenganzira bw’abaturage ba Hong Kong bwo kwitorera abayobozi babo. Abakangurambaga baharanira demokrasi baratinya ko Ubushinwa bwagenda busenya buhoro buhoro uburenganzira bw’ibanze Hong Kong yishimiye kuva mu1997 ubwo Ubwongereza bubweguriraga ubuyobozi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG