Uko wahagera

Libani:Mustafa Badreddine wa Hezbollah Yashyinguwe


Mustafa Badreddine wari umuyobozi mu mutwe wa Hezbollah
Mustafa Badreddine wari umuyobozi mu mutwe wa Hezbollah

Umutwe w’abarwanyi wo muri Libani Hezbollah washyinguye umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru kuwa gatanu taliki 13 y’ukwezi kwa 5 umwaka wa 2016; amaze guhitanwa n’igitero muri Syria aho uwo mutwe wohereje abarwanyi amagana menshi.

Abarwanyi ba Hezbollah bazengurukanye isanduku yarimo umurambo wa Mustafa Badreddine banyura mu mihanda yo mu majyepfo ya Beirut bajya kumushyingura.

Badreddine yari afite imyaka 55 yayoboye umutwe w’abashiyite barimo kurwana mu ntambara yo muri Siriya. Yari umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru muri uwo mutwe upfuye; kuva Hezbollah yakwinjira mu bushyamirane hashize imyaka myinshi.

Nta gutanga ibindi bisobanuro Hezbollah yavuze ko Badreddine yahitanywe n’igisasu cya rutura cyaturitse cyari cyibasiye kimwe mu birindiro by’uwo mutwe hafi y’ikibuga cy’indege cya Damasi.

Nta wahise avuga ko ariwe wari inyuma y’ubwo bwicanyi. Hezbollah yavuze ko irimo gukora iperereza kugirango imenye niba ari igitero cyo mu kirere cyangwa misile, cyangwa se niba ari bombe.

XS
SM
MD
LG