Uko wahagera

HCR: Impunzi z'Abanyakameruni muri Cadi Zigeze ku 85000


Impunzi z'Abanyakameruni
Impunzi z'Abanyakameruni

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, rivuga ko Abanyakameruni bahungira muri Cadi kubera urugomo hagati y’amakomini bamaze kurenga 85,000. Kameruni ikaba yamaze kwohereza intumwa muri Cadi, guhumuriza abahunze imirwano yaturutse ku kibazo cy’amazi bakagaruka mu ngo zabo.

HCR ivuga ko umubare w’abahunze ubwo bushyamirane mu majyaruguru ya Kameruni uku kuwezi wiyongereye ukagera ku 100,000. Abenshi bahungiye mu gihugu cya Cadi bituranye, ariko abagera ku 15,000 bihishe mu mijyi yo muri Kameruni no mu midugudu ifite umutekano.

Imirwano yadutse mu byumweru bibiri bishize mu mudugudu wa Kameruni, Ouloumsa, wegereye umupaka. Ni urugomo hagati y’aborozi b’abarabu b’abachoua n’abarobyi b’aba Mousgoum.

Abategetsi ba Kameruni bavuze ko gusakirana biturutse ku mazi, byasize imidugudu n’amasoko bitwitswe, imyaka yangiritse mu mirima n’amatungo yishwe andi arasahurwa.

Uhagarariye HCR muri Cadi, Papa Kysma Sylla, avuga ko ibikewe n’abasivili bahunga byiyongera umunsi ku wundi. Guverinema ya Kameruni muri iki cyumweru yohereje intumwa muri Cadi gufasha abahunze urugomo. Ni intumwa zigizwe n’abaminisitiri, abayobozi mu gisilikare n’abadepite. Zari ziyobowe na minisitiri Paul Atanga Jji, w’ubutegetsi bw’igihugu.

Jji yashimiye guverinema ya Cadi n’abaturage bayo kuba baritaye kubateshejwe ibyabo muri Kameruni. Yanabasabye abahunze gusubira mu ngo zabo no guhana amahoro n’abaturanyi babo. Uyu mu minisitiri yavuze ko kugeza ubu, abanyakameruni 6,000 bahungiye muri Cadi bemeye gutahuka iwabo.

Abayobozi ba Kameruni bavuga ko bohereje abasilikare mu turere turimo ubushyamirane, gukora ku buryo abaturage bose bagira umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG