Ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa kane 1922, nibwo Abanyakanada Frederick Banting na J.J.R. Macleod bavumbuye umuti witwa Insuline, biryo bashobora kuramira imbaga y’abafite indwara ya diyabete.
Mbere yuko uwo muti uboneka, abarwaraga diyabete, bamenyaga ko basigaranye igihe gito cyo kubaho. Kuva umuti wa insuline waboneka, abarwaye diyabete bashoboye kujya bayifata buri munsi, bityo bagashobora gukomeza ubuzima busanzwe.
Muri ubwo bushakashatsi, Banting yakoranaga na McLeod na Charles Best, bukaba bwaraberaga muri Kaminuza ya Toronto muri Canada. Banting na McLeod bahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobeli kubera ubushakashatsi bwabo, ariko Charles Best baramuheza.
Nyuma y’aho ariko, akanama gashinzwe igihembo cya Nobeli kavuze ko kudaha Charles Best igihembo bitari bikwiye.
Facebook Forum