Uko wahagera

Haraheze Imyaka 6 Kenya Yemereye Abagabo Kugira Abagore Benshi


Ku itariki ya 29 z’ukwezi kwa kane 2014, Prezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashyize umukono ku mushinga w’itegeko ryemeje ko kugira abagore benshi bitabujijwe nubwo bwose uwo bashakanye yaba atabyemeye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Prezida Kenyatta yavuze ko kubana ari icyemezo gifatwa ku bushake n’umugabo n’umugore, babana ari umugore umwe, cyangwa se ari benshi.

Mu mushinga wa mbere w’itegeko, abagore bari bahawe uburenganzira bwo kuba baburizamo icyifuzo cy’abagabo bakwifuza gushaka abandi bagore, ariko abadepite b’abagabo iyo ngingo bayivanyeho.

Mu gihe cyo kujya impaka, umudepite witwa Junet Mohammed yabwiye inteko ati: “iyo ushatse umugore w’umunyafrikakazi, agomba guhora yiteguye ko azaharikwa, hakaza uwa kabiri ndetse n’uwa gatatu”.

Iryo tegeko ribuza ariko abatarageza ku myaka 18 gushakana nk’abagabo cyangwa abagore, risaba kandi ko abashakanye bose bagomba kubimenyesha ubutegetsi bakandikwa mu gitabo cy’abashakanye. Iryo tegeko ryemerera kandi abagore kwegukana kimwe cya kabiri cy’umutungo bagezeho mu gihe babana nk’abashakanye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG