Uko wahagera

Inzego Zimwe na Guverinoma y'Amerika Zahagaritse Akazi


Umukozi wa guverinoma wigaragambya kuko yahagaritswe ku kazi
Umukozi wa guverinoma wigaragambya kuko yahagaritswe ku kazi
Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, inzego nyinshi z’imirimo za leta zahagaritse akazi bwa mbere mu myaka 17 ishize. Inteko ishinga amategeko yananiwe kumvikana ku ngengo y’imali ya leta y’umwaka w’2014 yagombaga gutangira kw’italiki ya mbere y’ukwezi kwa cumi mu 2013.

Abakozi ibihumbi 800 bagumye mu ngo zabo. Abo mu nzego za ngombwa ni bo bonyine gusa bagiye ku mirimo yabo, ariko nabo ntibazi igihe bazahemberwa. Radio Ijwi ry’Amerika nayo iri muri izo nzego: izakomeza ikore. Abandi bantu bagomba kuguma ku kazi ni abasilikali, n’abakozi bo mu nzego z’umutekano.

Abazobereye mu by’ubukungu bavuga ko iki kibazo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu kandi n’ubundi bugifite intege nke. Imali leta itazashobora kwinjiza ni nk’ituruka mu bukerarugendo: za parike, inzu ndangamuco n’inzu ndangamurage, zafunze. Izo mpuguke zivuga kandi ko kuba abakozi ibihumbi 800 ba guverinoma y’Amerika badahembwa bituma ubukungu bw’igihugu buhomba amadolari byibura miliyoni 300 buri munsi, kubera ko badashobora guhaha uko bikwiye.

Idolari ry’Amerika ryataye gato agaciro ugereranije n’andi mafranga y’amahanga yo ku isi. Kugeza ubu, amasoko y’imari hirya no hino ku isi ntarahungabana. Ariko abahanga basobanura ko bitazatinda Leta zunze ubumwe z’Amerika nimara iminsi itaremeza ingengo y’imali y’umwaka yayo.
XS
SM
MD
LG