Uko wahagera

Guverinoma ya Centrafurika Ntiyemera Kwigiza Inyuma Itora


Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Centrafurika, baraye basabye ko itora rusange riteganyijwe kw’itariki ya 27 y’uku kwezi kwa 12, ryigizwa inyuma kubera urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro hanze y’umurwa mukuru Bangui. Ni mu gihe guverinema yo, ikomeje gushimangira ko amatora agomba kuba.

Kuwa gatandatu, abategetsi baregaga Francois Bozize, wahoze ari perezida, umugambi wa kudeta nyuma y’uko kandidatire ye isubijwe inyuma, mu gihe ingabo z’amahoro za ONU, zirukana imitwe yitwaje intwaro yigabije imihanda n’imijyi iri hafi ya Bangui.

Imirwano irabera mu mijyi myinshi, harimo Mbaiki, nk’uko amakuru yatanzwe n’umwe mu bashinzwe umutekano na babiri bo mu rwego rw’ubutabazi abihamya. Umujyi wa Mbaiki uri mu bilometero ijana uvuye i Bangui.

Urugaga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, rwitwa Cod2020, na Bozize arimo, rwavuze ko urwo rugomo rugamije kubuza abakandida perezida n’abadepite kwiyamamaza kandi rwangije ibikoresho by’itora runatuma, abantu barakangarana mu bice by’intara zo hagati mu gihugu. Urwo rugaga rwirinze ariko kugira ibisobanuro rutanga.

Mw’itangazo, urwo rugaga rwavugaga ko “rumaze kubona ko bidashoboka gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza muri ibi bihe by’umutekano muke”, kandi rwasabye gusubika itora kuzageza umutekano ugarutse mu gihugu.

Mu gusubiza, guverinema yavuze ko irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo itora rizabe uko byari biteganyijwe, mu gihe horezwa abasilikare gufasha intumwa z’amahoro za ONU kugaruza imijyi yigaruriwe.

Umuvugizi wa guverinema Ange Maxime Kazagui yagize iti: “Nta yindi tariki yateganyijwe, amatora azaba kuya 27 y’uku kwezi kwa 12”.

Perezida Faustin-Archange Touadera, utorohewe mu kubumbatira umutekano, arashaka indi manda.

Bozize we yakuwe ku butegetsi mu 2013 n’umutwe wa Seleka ahanini ugizwe n’abarwanya ubutegetsi ba kiyisilamu. Byatumye abarwanyi, abenshi b’abakristu bahaguruka maze igihugu cyibona mu ntambara y’abaturage.

ONU yohereje abasilikare b’amahoro barenga 12 800, muri Centrafurika kuva mu 2014.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG