Uko wahagera

Guverinema iri ku buyobozi muri Cote d’Ivoire iramagana ifatwa ry’ikibuga cy’indege


Abanyamahanga Abidjan bategereje gusubizwa mu bihugu byabo
Abanyamahanga Abidjan bategereje gusubizwa mu bihugu byabo

Ingabo z’u Bufransa ziragenzura ikibuga cy’indege cya Abidjan nyuma y’uko ingabo zishyigikiye prezida uri ku buyobozi Laurent Gbagbo zishyikilije ingabo z’amahoro za ONU.

Ingabo z’u Bufransa ziragenzura ikibuga cy’indege cya Abidjan nyuma y’uko ingabo zishyigikiye prezida uri ku buyobozi Laurent Gbagbo zishyikilije ingabo z’amahoro za ONU. U Bufransa burimo gukoresha icyo kibuga cy’indege mu guhungisha abanyamahanga no kuzana abandi basilikare bo gukaza ibirindiro ibiri mu murwa mukuru w’ubucuruzi.

Umunyanama wa guverinema ya Gbagbo ukorera I Paris mu Bufransa Alain Toussaint avuga ko ingabo z’u Bufransa zirimo gukora nk’ingabo zavogereye igihugu nta butumwa ngo kubera ko ONU itigeze iha uburenganzira abo basilikare bwo gufata ikibuga cy’indege cy’igihugu cyigenga.
Toussaint, avuga ko reta zunze ubumwe za Amerika n’u Bufransa nta burenganzira bifite bwo guhitamo ugomba kuyobora Cote d’ivoire.

Avuga ko ibyo bihugu mu gushyikira uwo amahanga yemera ko ariwe prezida Alassane Ouattara ari uguhembera akaduruvayo. Toussaint, avuga ko reta zunze ubumwe za Amerika n’u Bufransa byagize uruhare mu gutuma harushaho kuba umwuka mubi muri cote d’ivoire kuva habaye icyiciro cya kabiri cy’amatora ya prezida kandi ibyo bihugu ntacyo byitayeho.

Mu gihe imirwano yo kugenzura Abidjan yatangiye umunsi wayo wa gatanu imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, irasaba, ingabo zishyigikiye Ouattara n’izishyigikiye Gbagbo kwubaha uburenganzira bw’abasivili.

Toussaint ahakana amakuru avuga ko abarwanyi bashyigikiye prezida uri ku butegetsi muri Cote d’ivoire bafite urutonde rw’abantu bagomba kwibasira Abidjan.
Ngo nta rutonde nk’urwo ruzenguruka mu bantu bose b’ibyegera bya bwana Gbagbo. Ko guverinema iriho ubu idahitamo gukoresha ubwo buryo nk’ubwo.

Abarwanyi bashyigikiye Ouattara barakataje mu gihugu hafi ya cyose muri iki cyumeru gishize, ubwo bagerageza gufata Abidjan, ariko ntibagenzura igice kinini cyose, bwana Gbagbo afitemo abamushyigikicye cy’intara z’amajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Cote d’ivoire.

XS
SM
MD
LG