Uko wahagera

'Guma mu Rugo' Ntiyoroheye Bamwe mu Batuye i Kigali


Inama y'abaministri yateranye ku wa mbere mu Rwanda yafashe icyemezo cyo gusubizaho amabwiriza ya "guma mu rugo" ku batuye umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu bwa virusi ya Corona bukomeje kwiyongera mu murwa mukuru w'u Rwanda.

Ibyo byabaye bikurikira ifungwa ry'amashuli y'incuke, abanza n'ayisumbuye na none mu mujyi wa Kigali. Ibyo byemezo byombi byafashwe nyuma y'aho inzego zishinzwe iby'ubuzima zitangarije ko ubwandu bwa virusi ya Corona bukomeje kwiyongera.

Ku munsi wa mbere w'ishyirwa mu bikorwa ry'icyemezo cya "guma mu rugo" ku batuye umujyi wa Kigali, bamwe mu baturage baravuga ko iyo gahunda bitegenijwe ko izamara ibyumweru bibiri yabatunguye bityo ikaba yatangiye kugira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo nko kubura ibibatunga.

Kurikira ikiganiro kigufi bamwe muri bo bagiranye n'Ijwi ry'Amerika hano hasi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:13:37 0:00



Facebook Forum

XS
SM
MD
LG