Mexico ikomeje guhangana n’ikibazo cyo gukumira abimukira bayo bashaka kujya muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe hakomeje ibiganiro i Washington, bigamije kureba ko ibihano bigendanye n’ubucuruzi bitashyirwa mu bikorwa nkuko perezida Donald Trump yabiteganije.
Mexico yakumiriye abantu 1,200 hafi n’umupaka wayo na Guatemala, ita muri yombi babiri mu bakangurira abandi kumenya uburenganzira bw’abimukira. Yanafatiriye umutungo uri kuri konte z’abakekwaho gucuruza abantu. Ibyo byose irabikora mu rwego rwo kureba ko yagusha neza Washington, yerekana ko yubahiriza ibyo Leta Zunze Ubumwe z'America Zayisabye gukora.
Ariko mu murwa mukuru w’Amerika umunsi wa kabiri w’ibiganiro waraye urangiye ababirimo batarabasha kumvikana ku bibazo by'ingenzi birimo ibyubahirizwa mu gusaba ubuhungiro n’imfashanyo igenerwa ibihugu by’Amerika yo hagati, aho abimukira benshi baza baturuka.
Umubare w’abimukira banyura ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Mexico wageze ku bihumbi 144,000 mu kwezi kwa gatanu. Ni na wo mubare munini w’abimukira ugaragaye mu myaka 13 ishize.
Ubutegetsi bwa Trump bwavuze ko buzongera umusoro ungana na 5% ku bicuruzwa byose biva muri Mexico. Iki n’igikorwa gishobora gushegesha ubukungu bwa Mexico bushingiye ahanini ku kohereza ibintu mu mahanga.
Perezida Donald Trump yavuze ko uyu musoro uzajya uzamuka 5% buri kwezi kugeza igihe ugereye kuri 25% niba iki gihugu kitabashije gukumira abimukira bacyo baza muri Amerika.
Facebook Forum