Uko wahagera

Gufata Abagore Ku Ngufu Byateje Ibihe Bidasanzwe Muri Sierra Leone


Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone
Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone

Perezida wa Sierra Leone yatangaje ko igihugu cye kiri mu bihe bidasanzwe kubera ubwiyongere bukabije bw'imibare y'abagore n'abana basambanywa ku gahato abandi bagakorerwa ihohoterwa.

Perezida Julius Maada Bio yavuze ko umuntu wese uzahamwa n’icyaha cyo guhohotera umwana azajya ahanishwa igifungo cya burundu. Kimwe cya gatatu cy’imanza zirenga 8,000 z’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, zivugwamo abana.

Umubare nyakuri w’abakorerwa ibi byaha ukekwa kuba urenze urwo rugero nyamara kuganira ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere bifatwa nk’amahano muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika.

Ubwo yatangazaga ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, perezida Bio yavuze ko igihugu kigomba guhagurukira rimwe kigahangana n’icyo yise icyorezo.

Yavuze ko amavuriro ya leta azajya avura akanatanga imiti ku buntu kubafashwe ku ngufu cyangwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yongeyeho ko ishami rya polisi n’urukiko byihariye bigeye gushyirwaho kugirango byihutishe bene izo manza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG