Uko wahagera

HCR Irateganya Guca Ubuhunzi ku Banyarwanda

Ibikoresho by'impunzi bipakiye mw'ikamyo
Ibikoresho by'impunzi bipakiye mw'ikamyo
Ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda mu minsi mike ishize kibanzweho cyane mu nama zabereye I Pretoriya muri Afurika y’Epfo n’I Buruseli mu Bubiligi.

Inama y’I Pretoriya yatumijwe na HCR, ishami rya ONU ryita ku mpunzi, yahuje u Rwanda n’intumwa z’ibihugu by’Afurika birenga 10, bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda. Izo ntumwa zasuzumye ingamba zo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kuvanaho ubuhunzi ku banyarwanda ku buryo guhera tariki ya mbere u'ukwa karindwi 2013, iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Inama yo mu Bubiligi yarimo abanyarwanda bahagarariye imiryango itagengwa na leta n’amashyaka ya politiki aba hanze y’igihugu. Iyo nama yasabye ko HCR n’ibihugu bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda kongera gusuzuma icyo cyemezo cyo kwambura abanyarwanda ubuhunzi.

Mubiganiro byacu, twatumiye ministri w’ibiza no gucyura impunzi w’u Rwanda, madame Mukantabana Seraphine wahagarariye guverinoma y’u Rwanda mu nama y’I Pretoria. Twaganiye na bwana Condo Gervais wari mu nama y’I Buruseli mu Bubiligi. Twaganiye kandi na bwana Kubwimana Alexis uri I Maputo muri Mozambique.

Ni ikiganiro cyateguwe n’umunyamakuru Etienne Karekezi w’Ijwi ry’Amerika ari I Washington.


please wait

No media source currently available

0:00 0:20:08 0:00
Ibishamikiyeho


please wait

No media source currently available

0:00 0:22:52 0:00
Ibishamikiyeho
This item is part of
XS
SM
MD
LG