Uko wahagera

Umuryango Global Witness uratunga agatoki u Rwanda ku mabuye y'agaciro yo muri Congo

Umuryango mpuzamahanga witwa Global Witness washyize ahagaragara icyegeranyo gishya ku bucuruzi bw'amabuye y'agaciro yo mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Umuryango Global Witness uratunga agatoki u Rwanda ku mabuye y'agaciro yo muri Congo
Umuryango Global Witness uratunga agatoki u Rwanda ku mabuye y'agaciro yo muri Congo

Umuryango mpuzamahanga witwa Global Witness washyize ahagaragara icyegenyeranyo gishya ku bucuruzi bw'amabuye y'agaciro yo mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Global Witness, ifite icyicaro gikuru i London mu Bwongereza, irwanya isahurwa ry'umutungo kamere mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere. Ivuga ko yakoze ubushakashatsi mu burasirazuba bwa Congo mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane 2011.

Nyuma y’ubwo bushakashatsi, Global Witness ivuga ko u Rwanda rukiri irembo rya mbere risohokeramo amabuye y’agaciro aturuka muri Congo ariko ko rudakora ibihagije kugirango rumenye neza ko ayo mabuye atari “ay’intambara.” Umuvugizi wa Global Witness, Annie Dunnebacke, yagariniriye na Thomas Kamilindi w'Ijwi ry’Amerika.

Umuryango Global Witness uratunga agatoki u Rwanda ku mabuye y'agaciro yo muri Congo
Umuryango Global Witness uratunga agatoki u Rwanda ku mabuye y'agaciro yo muri Congo

Ministri w'umutungo kamere w'u Rwanda, Stanislas Kamanzi, arahakana ko u Rwanda rucuruza amabuye y’agaciro yo muri Republika iharanira demokarasi ya Congo. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ababivuga, nka Global Witness, baba bagamije gusa guharabika u Rwanda. Ministri Kamanzi avuga ko batajya biha n’uruhayi rwo kujya kwirebera ko u Rwanda ubwarwo rwifitiye umutungo kamere w’amabuye y’agaciro utangaje, kandi ngo baba batumiwe. Ni byo yabwiye Thomas Kamilindi w'Ijwi ry'Amerika.

XS
SM
MD
LG