Uko wahagera

Ghana Iracaza Imbere mu Bihugu vya Afurika Bivugwamwo COVID19


Perezida wa Ghana Nana Addo Dankwa Akufo-Addo
Perezida wa Ghana Nana Addo Dankwa Akufo-Addo

Minisitiri w’ubuzima wa Ghana, Kwaku Agyeman Manu, ntarembye, nyuma yo kwandura virusi ya corona.

Byaraye bivuzwe na perezida Nana Akufo-Addo, wakomeje agira ati: “Reka twifurize minisitiri wacu w’ubuzima ukora atizigama, Kwaku Agyeman Manu gukira vuba iyi virusi yanduriye mu kazi”. Aku-Addo yabitangaje ubwo yarimo gutanga amakuru mashya, avuga uko icyo cyorezo gihagaze mu gihugu cya Ghana.

Yemeje ko abanyeshuri bo mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye n’abakaminuza basubukura amasomo kuri uyu wa mbere muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika. Gikomeje kworoshya ingamba zashyiriweho kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya virusi ya corona.

Ghana ifite abantu 11 964 banduye iyo vurusi. Ni cyo gihugu gifite abantu benshi banduye mu karere, cyakora ni na cyo ku mugabane w’Afurika cyapimye abantu benshi, 254 331 kikaba ari nacyo cyapfuyemo abantu bake bazize iyo virusi, 54.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG