Uko wahagera

Igitero ca Gerenade mu Mujyi wa Kigali


Izo gerenade zatewe aho bategera tagisi zerecyeza mu gace ka Nyamirambo Zakomerekeje abantu 7, cyakora ntawe zahitanye.

Gerenade mu mujyi wa Kigali yakomerekeje abantu 7. Mu mujyi wa Kigali rwagati, aho bategera tagisi zerecyeza mu gace ka Nyamirambo, hatewe igisasu kimwe cyo mu bwoko bwa gerenade. Umuvugizi wa polisi, Eric Kayiranga, yatubwiye ko cyakomerekeje abantu barindwi k’uburyo bukomeye, cyakora ko ntawe cyahitanye.

Umuvugizi wa polisi yatubwiye ko abo bantu ubu barwariye mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK. Yanatubwiye ko nta muntu wari watabwa muri yombi, yagirizwa kuba ari we wakoze ubwo bugizi bwa nabi. Ariko ko iperereza ryahise ritangira .

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2010, nibwo ibisasu bya gerenade byatangiye guterwa mu mujyi wa Kigali, cyane cyane ahahurira abantu benshi. Kugeza ubu nta muntu wari wagezwa imbere y’urukiko kubera icyo caha.

Kuva byatangira guterwa, leta y’u Rwanda yashyize mu majwi bamwe mu bahoze ari abasirikare b’u Rwanda aribo Gen. Kayumba na Col. Karegeya ko aribo babyihishe inyuma.

Cyakora, mu gikorwa cy’amatora cyirangiye mu Rwanda, cyaranzwe n’umutekano ibyo bisasu nti byigeze biturika. Byongeye guterwa amatora arangiye.

XS
SM
MD
LG