Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Etiyopiya ejo kuwa kane ni bwo yavuze iby’iyirukanwa ry’abo bakozi bakuru ba ONU, iminsi ibi ibiri nyuma y’uko umuyobozi mukuru ushinzwe infashanyo mu Muryango w’Abibumbye, atangarije ko kuba guverinema yarakumiriye infashanyo, bishobora kuzatuma abantu babarirwa mu bihumbi amagana mu ntara ya Tigreya bahura n’ibibazo by’inzara.
Igitutu cy’amahanga cyagiye cyiyongera bishingiye k’uko ibintu byifashe mu ntara ya Tigreya kandi impande zose ziri mu bushyamirane mu mjyaruruguru ya Etiyopiya zishobora gufatirwa ibihano na guverinema ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Jen Psaki, Sekereteri ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi y’Amerika, ejo kuwa kane yavuze ko Amerika yamaganye ihambirizwa ry’abakozi ba ONU, kandi ko nta kuzuyaza mw’ifatwa ry’ibihano ku muntu uzaba intambabyi ku bikorwa by’ubutabazi. Muri ibyo avugamo ibiribwa, imiti n’ibindi bya ngombwa byo kurengera ubuzima bw’abantu babikeneye cyane.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Etiyopiya, ntacyo yahise asubiza ubwo yari abajijwe kw’iyirukanwa ry’abo bakozi ba ONU. Etiyopiya, mbere yari yahakanye kuba yarabujije infashanyo y’ibiribwa kwinjira.
Abo bakozi barindwi bahambirijwe barimo umuyobozi w’ikigega cya ONU cyita ku bana UNICEF n’umuyobozi mukuru w’ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA). Batanu muri abo barindwi ni aba OCHA. Umwe ni uwa UNICEF, naho uwa karindwi akorera ibiro by’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu.
Uko ari barindwi bahawe amasaha 72 bakaba bavuye muri Etiyopiya, nk’uko itangazo rya minisitiri ribivuga. Barashinjwa kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.
(Reuters)
Facebook Forum