Uko wahagera

Etiyopiya Yarekuye Umunyamakuru Tesfalem Waldyes


Tesfalem Waldyes
Tesfalem Waldyes

Umunyamakuru Tesfalem Waldyes, akaba n'umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Ethiopia Insider, gikorera kuri murandasi muri Etiyopiya yarekuwe kuri uyu wa kabili nyuma y'iminsi itatu yari amaze muri kasho ya polisi.

Amakuru y’irekurwa ry’uyu munyamakuru yemejwe na bagenzi be, barimo Eshete Bekele ukorera radiyo mpuzamahanga y’abadage Deutsche Welle muri Etiyopiya. Uyu yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yavuganye na Tesfalem kuri telefoni ye igendanwa.

Mbere yo kurekurwa, abo mu muryango wa Tesfalem bari bavuze ko batazi irengero rye kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize. Nyuma, polisi yaje kwemerera itangazamakuru ko imufite. Icyakora izi nzego z’umutekano ntizigeze zivuga impamvu yatumye zimuta muri yombi.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburenganzira bwa muntu na demokarasi Bafeqadu Hailu, yavuze ko uyu munyamakuru yaburiwe irengero ubwo yari avuye mu iserukiramuco ryizihiza umuco w’abaturage bo mu bwoko bwa Oromo.

Mu 2014, nanone, Tesfalem n’abandi banyamakuru hafi icyenda batawe muri yombi bashinjwa ibyaha birimo kwenyegeza imvururu n’ibyaha bishingiye ku iterabwoba. Yamaze hafi umwaka umwe muri gereza.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru ku isi CPJ, kuri uyu wa mbere wamaganye ifatwa rya Tesfalem.

CPJ yavuze ko ifatwa rya Tesfalem ari ikindi kimenyetso cy’uko leta ikomeje kwibasira no kuniga itangazamakuru ryigenga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG