Uko wahagera

Etiyopiya na Eritereya Bemeye Guhagarika Ubushyamirane


Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed na perezida wa Eritereya Isaias Afwerki
Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed na perezida wa Eritereya Isaias Afwerki

Abayobozi ba Etiyopiya na Eritereya basinye amasezerano yo kurangiza ku mugaragaro ubushyamirane bwari bumaze igihe kirekire ku mugabane w’Afurika.

Kuri uyu wa mbere mu gitondo, Yemane Meskel minisitiri w’itangazamakuru wa Eritereya yashyize ku rubuga rwa Twitter amafoto ya minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed na perezida wa Eritereya Isaias Afwerki basinya ayo masezerano yinjiye mu mateka, mu murwa mukuru wa Eritereya Asmara.

Meskel yanditse ko “intambara yari hagati y’ibihugu byombi yarangiye”.

Yanavuze ko ubuhahirane, gutwara abagenzi n’ibintu hamwe n’itumanaho hagati y’ibihugu bituranye mu burasirazuba bw’Afurika bizasubukurwa.

Igikorwa cyo gusinya amasezerano hagati y’ibihugu byombi, cyatangiye ubwo minisitiri w’intebe wa Etiyopiya yatangazaga mu kwezi gushize ko ubuyobozi bw’i Addis Abeba noneho buzubahiriza amasezerano yashyizweho umukono mu mwaka w’2000. Ni amasezerano yari agamije guhagarika intambara y’imyaka ibiri ku mupaka. Iyo ntara yaguyemo abantu babarirwa mu bihumbi 70.

Etiyopiya yari imaze igihe kirekire yaranze ibikubiye muri ayo masezerano, harimo gukura ingabo ku mupaka mu mujyi wa Badme.

Eritereya yahoze ari intara za Etiyopiya yitandukanyije mu mwaka w’1993.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG