Uko wahagera

Etiyopiya Izahemba Uzatanga Amakuru ku Muyobozi w'Intara ya Tigre


Debretsion Gebremichael wari umuyobozi w'Intara ya Tigre
Debretsion Gebremichael wari umuyobozi w'Intara ya Tigre

Abayobozi ba TPLF, bashobora kuba bihishe mu misozi izengurutse intara ya Tigre

Iki gihugu cyateganyije miliyoni icumi z’amafaranga ya Etiyopiya uyu munsi kuwa gatanu. Ni ukuvuga angana n’amadolari 260,000 azahabwa uzafasha gufata umuyobozi w’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF). Byatangarijwe kuri televiziyo ya leta EBC no kuri Twitter ya guverinema.

Abayobozi ba TPLF, bashobora kuba bihishe mu misozi izengurutse intara ya Tigre kuva batsinzwe urugamba mu murwa mukuru wayo kw’italiki ya 28 y’ukwezi gushize kwa 11. Bavuze ko bazihimura. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ntibyabashije kubageraho ngo bagire icyo babivugaho, hashize icyumweru kirenga.

Abantu ibihumbi, bikekwa ko bishwe kandi miliyoni zindi bataye ingo zabo nyuma y’imyaka ibiri guverinema ya minisitiri w’intebe Abiy Ahmed itarebana neza na TPLF, bikaba byaravuyemo intambara mu kwezi kwa 11 gushize.

Mu ntara ya Tigre, umuriro w’amashanyarazi wongeye kuboneka na za telefone zongera gukora ahantu hamwe na hamwe, ariko ibitangazamakuru ntibirabasha kwemererwa kuhagera kandi kumenya ukuri ku makuru y’impande zombi, ntibyoroshye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG