Uko wahagera

Etiyopiya: Ikena ry'Ibikoresho vyo kwa Muganga Ririko Rihitana Benshi


Umwe mu bagwariye ku bitaro vya Ayder muri Etiyopiya
Umwe mu bagwariye ku bitaro vya Ayder muri Etiyopiya

Abaganga bavuga ko "gusinya ivyemezo vy'abapfuye vyahindutse akazi kabo ka mbere"

Abaganga baravuga ko abantu barimo gutakaza ubuzima mu bitaro byo mu ntara ya Tigreya muri Etiyopiya, bitewe n’uko ibikoresho bitabasha kuhagera. Abaganga ku bitaro bikuru by’akarere bya Ayder mu murwa mukuru Mekelle, bigenzurwa n’ingabo za Tigreya zihanganye na guverinema ya Etioyopiya, babwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza Reuters kuri telefone ko ibura ry’ibikoresho ryaturutse ku mezi ashize guverinema yarazitiye infashanyo yajyaga mu ntara y’amajyaruguru.

Mu nyandiko yateguriwe ejo kuwa kabiri, imiryango itanga infashanyo, basangije ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, ibi bitaro bigira biti: “Gusinya ibyemezo by’abapfuye, byahindutse akazi kacu ka mbere”. Iyo nyandiko inakubiyemo incamake y’ibibazo barimo guhura nabyo n’urutonde rw’imiti babuze hamwe n’ibikoresho byo mu buvuzi, amafoto y’abantu bakomeretse n’ay’abana barwaye indwara zaturutse ku mirire mibi.

Abo baganga babonye abantu 117 bapfuye, abantu bagize ibibazo bikomeye, harimo gucibwa ibice b’umubiri n’abafite imbyiko zidakora. Ibyo byose bavuga ko bifite aho bihuriye n’ibura ry’ibikoresho byo mu buvuzi hamwe n’imiti.

Abo baganga batatu baganiriye na Reuters bavuze ko ibitaro bya Ayder bitigeze byakira ibikoresho byo mu buvuzi cyangwa imiti kuva mu kwezi kwa gatandatu. Ibitanda 500 mu bitaro, nta mwuka wo gufasha abarwayi guhumeka bifite, nta miti, nta biribwa ku bana bafite indwara z’imirire mibi.

Banavuga ko umubare w’abana bafite munsi y’imyaka binjizwa ibitaro biturutse ku mirire mibi wikubye hafi incuro ebyiri urenga 41 kw’ijana mu kwezi kwa cumi gushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG