Uko wahagera

Etiyopiya:Igisasu Cyahitanye 3 Gikomeretsa 5 Hafi y'Umurwa Mukuru


Abantu batatu bishwe na bombe yasizwe inyuma, yaturikiye mu murwa mukuru wa Etiyopiya, Addis Abeba, uyu munsi ku cyumweru.

Byabereye ahitwa Lideta. Ibiro ntaramakuru bya Etiyopiya byongeyeho ko icyo gisasu cyahitanye abantu 3 batagiraga aho baba, gikomeretsa n’abandi 5.

Icyo gisasu gituritse mu gihe cy’ibyumweru bitandatu hari ubushyamirane mu ntara ya Tigre mu majyaruguru y’igihugu hagati y’ingabo za guverinema y’igihugu cyose n’abasirikare b’inyeshyamba, ariko nta cyagaragaye ko hari aho icyo gisasu gihuriye n’ubwo bushyamirane.

Addis Abeba haturitse bombe nyinshi nto, kuva guverinema ya minisitiri w’intebe Abiy Ahmed, itangije igitero kw’itariki ya 4 y’ukwezi kwa 11, cyo kwihimura ku nyeshyamba z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF), ryayoboraga Tigre. Polisi y’igihugu yamaganiye ibyo bisasu kuri TPLF, cyakora ntiyatanze ibimenyetso byo kubishyigikira.

Guverinema ya Etiyopiya yafashe umurwa mukuru wa Tigre, Mekelle mu mpera y’ukwezi gushize. Kuva icyo gihe, abayobozi ba TPLF bashobora kuba bihishe mu misozi izengurutse iyo ntara kandi bavuze ko bazihimura. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, hashize icyumweru kirenga bitarabasha kubageraho ngo bagire icyo batangaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG