Uko wahagera

Ese Al-Shabab na ISIS Birapfa Iki muri Somaliya?


Muri Somaliya, umutwe wa al-Shabab irimo irarwana, kuva mu kwezi kwa 12 gushize, n’umutwe wa Leta ya Kislamu, Daesh mu magambo ahinnye, mu karere k’imisozi y’intara ya Bari, mu majyaruguru y’iguhugu.

Nk’uko inzego z’iperereza za Somalia zibitangaza, al-Shabab yirukanye Daesh mu midugudu ibili, uwitwa El-Miraale n’uwitwa Shebaab. Iyi mitwe yombi ishaka kwigarurira no kungezura ubutaka no kunyunyuza imitsi y’abacuruzi.

Umuvugizi wa al-Shabab, Ali Mohamoud Dhere, avuga ko Daesh ari kanseri igumba kurandurwa muri Somaliya. Naho Hussein Sheikh Ali, wigeze kuba umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo wa Somaliya, avuga ko imitwe, al-Sbabab na Daesh, yombi ari ikibazo gikomeye kuri leta ya Somaliya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG