Uko wahagera

Umusozo w’Ibikorwa byo Kwiyamamaza mu Rwanda


Umukandida Paul Kagame w’ishyaka FPR Inkotanyi, niwe ukomeje kwigaragaza kurusha abandi bakandida bahanganye

Ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda biragana k’umusozo. Ibyo bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu bizarangira ku cyumweru tariki ya 8, z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010, isaha cumi n’ebyiri za mu gitondo. Umukandida Paul Kagame w’ishyaka FPR Inkotanyi, niwe ukomeje kwigaragaza kurusha abandi bakandida bahanganye.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali, ku bintu byose bishoboka, biramamaza umukandida Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi. Ku modoka, ku biti, ku byapa byamamaza, abantu bose baba bambaye ibirango by’uwo muryango. Ni ikizamini gikomeye, kubona ibirango byamamaza abandi bakandida. Biboneka ahantu honyine bakoreye meeting.

Umwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali ushyigikiye umukandida Paul Kagame yatangarije Ijwi ry’Amerika ko bizeye intsinzi y’umukandida wabo k’uburyo budasubirwaho. Avuga ati” abantu bitabira meeting ye barabigaragaza”.

N’ubwo abandi bakandida bahanganye na Paul Kagame, meeting zabo zitabirwa n’abantu bacye, umwe mu bayobocye ba PSD ifite umukandida Ntawukuriryayo J. Damascene, we yadutangarije ko bitabaca integer, ko bategereje ifirimbi ya nyuma ku ya 9 z’ukwezi kwa 8. Avuga ati “ibanga ryo gutora riba k’umutima”.

Kugeza ubu, abakandida bose bahanganye muri ayo matora, ni ukuvuga: Paul Kagame, Higiro Prospere, Ntawukuriryayo Jean Damascene na Mukabaramba Alvera, buri wese akomeje kugaragaza ko yizeye ko ariwe uzatsinda ayo matora .

Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umwanya w’umukuru w’igihugu bizarangira ku cyumweru isa cumi n’ebyeri za mu gitondo, byatangiye ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG