Uko wahagera

Ebola Yabaye Ndanse muri Kongo


Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na OMS baratangaza uyu munsi ko abantu 78 banduye ebola mu burasirazuba bw’igihugu. Abandi bantu 24 bayikekwaho barimo barakurikiranwa hafi, naho abandi 44 yarabihitanye. Muri aba 44 bitabye Imana, 41 ni abo mu ntara ya Kivu ya Ruguru. batatu bandi ni abo mu ntara bituranye ya Ituri.

Iyi ebola yahagurukije umuyobozi w’ikigo CDC cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya ibyorezo, Robert Redfield. Uyu munsi yaganiriye na minisitiri w’ubuzima wa Congo, Ilunga Kalenga, i Kinshasa. Bavuganye kuri gahunda za CDC zo guhugura abanyekongo barwanya ibyorezo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG