Uko wahagera

Perezida w’Afurika y’Epfo Arambiwe n'Abagabo Bahohotera Abagore


Perezida Cyril Ramaphosa
Perezida Cyril Ramaphosa

Perezida w’Afurika y’epfo, Cyril Ramaphosa, uyu munsi kuwa mbere yatangije guhunda yo kurwanya ibitero bikorerwa abagore. Yashishikarije abagabo guhindura imyitwarire ibangamira abagore.

Yavuze ko urugomo rukorerwa abagore muri Afurika y’Epfo, rushingiye ku mitekerereze y’abagabo, rwatumye ifatwa nka kimwe mu bihugu abagore badatekanyemo kw’isi.

Ramaphosa yatangije gahunda y’umwaka y’iminsi 16 yo kurwanya urugomo rukorerwa abagore mu ntara ya Limpopo mu majyaruguru y’igihugu.

Aravuga ko urwo rugomo barurambiwe. Yabwiye abarukora ati: “Ntamwanya mufite muri sosiyete yacu”.

Nkuko imibare ibigaragaza, hicwa umuntu w’igitsina gore muri Afurika y’Epfo buri masaha atatu. Buri munsi 137 bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Perezida Ramaphosa, yavuze ko abakora ibyo bikorwa, bazahigwa bukware kandi ko miliyoni 108 z’amadolari zashyizwe ku ruhande ku gihe cy’amezi atandatu mu mugambi w’ibihe bitunguranye.

Azafasha mu bujyanye no kuvugurura ubutabera ku bahohotewe. Ashyirwe mu bikorwa byo gukangurira abantu guhindura imyumvire n’imyitwarire no gushyiriraho amirwe mu by’ubukungu, abagore bashobora guhohoterwa kurusha abandi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG