Uko wahagera

Ambasaderi wa Vatikani mu Bufaransa Akekwaho Gufata ku Ngufu


Luigi Ventura
Luigi Ventura

Ubucamanza bw’Ubufaransa bwatangiye anketi kuri ambasaderi wa Vatikani i Paris, Musenyeri Luigi Ventura. Nk’uko ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa kibitangaza, uyu mukambwe w’imyaka 74 y’amavuko akekwaho ibyaha bifitanye isano no “gufata ku ngufu” umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 y’ubukure ukora mu biro by’akarere k’umujyi wa Paris.

Anketi yatangiye ku italiki ya 24 y’ukwa mbere gushize. Akarere k’umujyi wa Paris kari karaye kabwiye parike ya Paris ko umwe mu bakozi bako yakamenyesheje ko Musenyeri Ventura “yamukorakoye inshuro nyinshi ku gitsina ku italiki ya 17 y’ukwa mbere mu mihango yo kwifuriza umwaka mushya abadipolomate b’abanyamahanga bakora i Paris.

AFP ivuga ko umuvugizi wa Vatikani, Alessandro Gisotti, yayitangarije ko yamenye ko anketi zatangiye ariko ko nta kindi yabivugaho kugera igihe zizarangirira.

Iyi nkuru ivuzwe mu gihe kiliziya gatulika ifite ibibazo bikomeye n’ubucamanza mu bihugu bitandukanye nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubudage, Australia, cyangwa Chili, kubera ibirego byo gufata abagore, ababikira, abagabo n’abana ku ngufu.

Papa Fransisko yatumije inama y’abayobozi b’inama z’abepiskopi b’isi yose kugirango baganire kuri ibi bibazo. Inama izatangire kuwa kane w’icyumeru gitaha i Vatikani. Izamara iminsi ine.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG