Uko wahagera

DRC: Imyiyerekano y'Impunzi z'Abarundi Zimaze Amezi 5 Zitaronswa Imfungurwa


Kuri uyu wa mbere zimwe mu mpunzi z’Abarundi zirenga 1000 zo mu nkambi ya Lusenda iri mu burasira zuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo zakoze imyigaragambyo yo gusaba leta y'ico gihugu na HCR ko byabasubiza mu gihugu cy’Uburundi kuko zimaze amezi atanu zidahabwa ibifungurwa.

Izi mpunzi ahanini zigizwe n'abagore n'abana zari zikoreye imizigo zazindutse zikora imyigaragambyo zerekeza aha korera Monusco mu Lusenda nyuma ziza gufata ibarabara ry'igihugu bakunze kwita Route national numero 5 zerekeza Uvira ari nayo nzira yo kujya mu gihugu cy'Uburundi kuko zirambiwe no kuba mu nkambi zidahabwa ibifungurwa.

Izi mpunzi zari zahase mo gusubira mu gihugu cy'Uburundi kubera zifashwe nabi muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo zimwe muri zo zageze mu nzira ahitwa Sanza na Mboko zigaruka mu nkambi kuko kugenda ibirometero birenga 60 n’amaguru kugira ngo zigere k’umupaka wa Gatumba zihetse abana byazinaniye.

Umuyobozi uhagaririye komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi mu Lusenda Didier Numbi wa Numbi yatubwiye ko ikibazo cy’izi mpunzi bakigejeje kuri HCR na PAM. Gusa tuvugisha umuvugizi wa HCR uri Kinshasa bwana Johannes Van Gemund yatubwiye ko iki kibazo aza ku kibaza bagenzi nyuma akaza kuduha amakuru.

Mu cyumweru gishize izindi impunzi zirenga ijana zahunze inkambi y’agateganyo ya Kavimvira na Sange zerekeza mu gihugu cy’Uburundi ariko bazihagarika zigeze k’umupaka wa kaberagule.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG