Zimwe mu mpunzi z’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Lusenda zikorera imirimo y’ubuhinzi mu karere ka Bibogobogo kari muri Teritware ya Fizi mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo zivuga ko hari abantu bazo ndetse n’ibintu byazo byaburiwe irengero mu bitero by’abarwanyi ba Mai-Mai.
Mu cyumweru gishize ni ho abarwanyi ba Mai Mai bagabye ibitero mu mihana itandukanye y’Abanyamulenge bo mu Bibogobogo batwika imihana 13, bica abantu barenga 10 abandi barenga 40 batwarwa bunyago.
Inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Lusenda, Vedatse Ngabo
Facebook Forum