Uko wahagera

DRC: Abataramenyekana Banyuruje Abashinwa Batanu


Ikarata y'ahaherereye Kivu y'Epfo
Ikarata y'ahaherereye Kivu y'Epfo

Abaturage batanu b’abashinwa bari basanzwe bakora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro ahitwa Mukera ho muri Segiteri ya Mutambala Teritware ya Fizi intara ya Kivu y’epfo bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana.

Umuyobozi wa Sosiyete civile muri Mukera, bwana Bonne Anne Christophe, avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ahagana saa tatu abantu bataramenyekana bateye ku kigo gicumbitsemo Abashinwa bacukura amabuye y’agaciro kiri Mukera, bashimuta abashinwa batanu, bica umupolisi umwe ndetse bakomeretsa undi.

Uyu muyobozi akomeza kuvuga ko abo bashinwa bari bamaze amezi agera kuri ane bari Mukera bakorera sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Beyond Mining kandi ko bakorera na Kananda ,Itota na Isimbi.

Inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika muri Kongo Vedaste Ngabo

DRC: Batanu Banyurujwe, Umwe Aricwa, Uwundi Arakomereka
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:07 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG