Uko wahagera

Dominic Ongwen Wayoboye Inyeshyamba za LRA Yahakanye Ibyaha


Dominic Ongwen washyizwe mu gisilikare ari umwana nyuma akaza kuyobora umutwe w'inyeshyamba za Lord’s Resistance Army, yabwiye umucamanza mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga uyu munsi kuwa kane ko nta ruhare yagize mu mahano ayo ari yo yose, kandi ko yumvaga nta bubasha afite bwo kuyahagarika.

Avuga ko arengana kandi adashobora gusaba imbabazi z’ibyaha by’urugomo avugwaho kubera ko atari we wabikoze.

Dominc Ongwen yabwiye umucamanza ati: “Sinshobora gusaba imbabazi buri wese mu majyaruguru ya Uganda, mu gihe hari abandi bantu mu majyaruguru y’igihugu baryaga ruswa, bashishikarizaga ibi (intambara)”.

Umutwe wa LRA wari uyobowe na Joseph Kony waje kwihishahisha, wahungabanyije abanya-Uganda imyaka hafi 20. Uwo mutwe wari uhanganye na guverinema ya Yoweri Museveni uhereye mu majyaruguru ya Uganda no mu bihugu bituranye. Ubu warahirukanywe.

Ongwen, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2015, urukiko rumuhamya ibyaha mu kwezi kwa kabiri, birimo gufata ku ngufu, gushimuta abana, kwica no kwica urubozo. Ubushinjacyaha bwamusabiye imyaka byibura 20 y’igifungo.

Yagize ati: Nta bushobozi nari nfite bwo kubuza ibyabaga kuba”. Yongeyeho ko igihe cye muri LRA cyamukurikiranye kugeza n’ubu kandi ko bituma atabasha gusinzira. Yabwiye umucamanza ko mu nzozi ze ahora yumva urusaku rw’imbunda, abantu bavuga, abona n'imirambo, y'abantu yishe,

Ongwen yari mu rukiko hasuzumwa mu buryo bwihariye igihano cye. We n’abamwunganira barasaba igihano kitarengeje imyaka icumi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG