Uko wahagera

Tombola yo kujya muri Amerika

  • VOA

Tombola yo kujya muri Amerika

Tombola ngarukamwaka itanga amahirwe yo kujya gutura no gukora muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangiye

Buri mwaka, Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ikoresha tombola itanga uruhushya bita Green Card mu cyongereza rwo kujya gutura no gukora muri Amerika. Abantu amamiliyoni n’amamiliyoni ku isi yose bajya kuri Internet buri mwaka kwigeragereza ayo mahirwe. Tombola y’uyu mwaka yatangiye kuwa kabili taliki ya 2 y’ukwa cumi 2012.

Tombola ikorerwa kuri Internet gusa ku rubuga www.dvlottery.state.gov. Ni ubuntu, nta faranga na rimwe basaba. Izarangira kuwa gatandatu taliki ya gatatu y’ukwezi kwa 11 saa sita y’amanywa ku isaha y’i Washington, ni ukuvuga saa kumi n’ebyili ku gicamunsi ku isaha yo mu Burundi, mu Rwanda, no mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Kureba abatoranijwe bizatangira ku rubuga www.dvlottery.state.gov guhera ku italiki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu 2013.

XS
SM
MD
LG