Uko wahagera

Diyabete n'Ububi bwayo


Gupima umuvuduko w'amaraso
Gupima umuvuduko w'amaraso

Mu Rwanda, abarwaye diyabete basobanura ko iyo ndwara ari mbi cyane irenze izindi ndwara z'ibikatu

Ubuhamya abarwaye diyabete batangarije Ijwi ry'Amerika, bwemeza ko kubana n'iyo ndwara bitoroshye. Bahamya ko iyo ndwara ya twibanire, ari mbi cyane, kandi ko irenze izindi ndwara z'ibikatu. Muri ubwo buhamya bwabo, bagaragaza ko bakurikije ububi bwayo biturutse ku ngaruka zikomeye cyane ikururira uyirwaye, nta wabona izina nyakuri aha iyo ndwara ya diyabete.

Abo barwayi bavuga ko aho diyabete ibera akaga ariyo igutegeka kugira ngo ubashe kubana nayo igihe kirekire. Basobanura ko uyirwaye, niyo yaba afite ibya mirenge atarya cyangwa se anywe ibyo ashaka. Basobanura ko diyabete iha uyirwaye umurongo ngenderwaho w'ubuzima. Bagize bati" diyabete irushaho kuba mbi kubera ko itagira uwo irebera izuba. Waba muto diyabete irakwibasira. Waba ingimbi cyangwa umwangavu nabwo ntigutinya, waba ugeze mu zabukuru ntushobora kuvuga ko wacitse diyabete ko nabwo ushobora kwisanga wayirwaye. Bamwe mu barwayi ba diyabete twaganiriye bafite imyaka irenga 45 y'ubukuru. N'ubwo bumwe mu bushakashatsi bugaragaza ko diyabete iba ifite igisanira mu muryango, abo twaganiriye bose batweruriye ko nta wundi muntu mu muryango wabo wigeze ayirwara mbere y’abo.

Uyu mukecuru afite imyaka 66 y'ubukure. Amaranye diyabete imyaka 10. Twahuriye ku ishyirahamwe Nyarwanda ry'abarwayi ba diyabete, aturutse mu karere ka Ruhango mu ntara y'amajyepfo. Yari aje gushakayo akamashini kamufasha gupima umunsi k'uwundi ikigero cy'isukari ye mu maraso. Yatubwiye ko ataratangira kwitera umusemburo wa insuline agikoresha ibinini. Kugeza ubu, abifata neza uko bigomba ari nabyo bituma diyabete ye ijya ku murongo. N'ubwo ataragerwaho n'ingaruka zikomeye za diyabeti, avuga ko kuva aho ayirwariye hari ibyahindutse mu mubiri we.

Umugore urya ibiryo bidatetse neza muri Kenya
Umugore urya ibiryo bidatetse neza muri Kenya

Muzehe Gishoma Francisiko afite imyaka 61 y'ubukuru. Imyaka 16 muri yo ayimaranye diyabete. Asobanura ko diyabete ari indwara ihenda cyane, yaba mu miti yayo ndetse no mu kuyivuza. Byakwiyiyongeraho n'imirire igatwara ibya mirenge. Yatangiye kugira zimwe mu ngaruka zikomeye za diyabete zirimo umuvuduko ukabije w'amaraso. Kugira ngo umusemburo wa insuline yitera igihe cyose ubashe kugira icyo umumarira, asobanura ko akurikiza neza amabwiriza y'abaganga bamukurikirana.

Twanasuye kandi umwe mu barwaye diyabete yatangiye kugiraho izo ngaruka zikomeye cyane. Zayinabu afite imyaka 52 y' ubukuru. Amaranye diyabete icya kabiri cy'iyo myaka. Biturutse kuri diyabete bamuciye ukuguru kumwe. Ariko asobanura ko yumva n’ukwa kabiri kwatangiye kugira ibibazo. Yahindutse icyimuga, agendera mu igare ry'abamugaye nta cyo agishoboye gukora. Ntabona, nta n'umusatsi agira byose bitewe na diyabete. Asobanura ko n''iyo umuntu yakoresha neza umusemburo wa insuline ariko ntiyubahirize ibyo ategetswe kurya, ko ntacyo aba ari gukora. Nk’uko abyumvikanisha, uwo musemburo ntacyo umumarira, diyabete imugiraho ingaruka. Zayinabu asobanura kandi ko ingaruka za diyabete zigera k'umuryango wose mu buryo budasubirwaho.

Aba barwaye diyabete twaganiriye, bavuga ko ikibazo gikomeye mu Rwanda ari uko nta baganga b'impuguke mu bya diyabete bahari bashobora gukurikirana abayirwaye ku buryo burambuye.

XS
SM
MD
LG