Uko wahagera

COVID19 : Ubutunzi bw’Afurika Bushobora Kuzosubira Inyuma Cane


Kuri uyu wa kane Banki y’Isi yatangaje ko icyorezo cya virusi ya Corona gishobora gutuma ubukungu bw’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bugwa hasi cyane ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize.

Icyegeranyo iyo banki yasohoye giteganya ko ubukungu bw’umugabane w’Afurika bwiyongeraga ku rugero rwa 2.4% mu mwaka wa 2019, noneho bugiye gusubira inyuma kugera kuri -2.1% bukazakomeza kugera kuri -5.1% mu mwaka wa 2020.

Iyi virusi yageze muri Afurika itinze ugereranije no mu bindi bice by’isi ariko iragenda ikwirakwira vuba cyane mu bihugu bimwe. Ikindi, umugabane w’Afurika ushobora gushegeshwa cyane n’izahara ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo utaretse imanuka ry’ibiciro bya peteroli n’amabuye y’agaciro.

Icyo cyegeranyo kivuga ko kugwa k'ubwo ubukungu kuzaba gutandukanye muri buri gihugu ariko ko muri rusange ku umugabane w’Afurika ubukungu buzazahara cyane. Kivuga ko ubukungu bw’ibihugu bikize kurusha ibindi muri Afurika nka Nijeriya, Afurika y’Epfo na Angola ari bwo buzagerwaho cyane n’ingaruka z’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG