Uko wahagera

COVID19: Uburusiya Bwarungikiye Imfashanyo Amerika


Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, ibubamfu, na mugenzi we wa Amerika Donald Trump bavugana.
Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, ibubamfu, na mugenzi we wa Amerika Donald Trump bavugana.

Televiziyo Rossiya 24 yo mu Burusiya yatangaje ko indege ya gisilikali y’Uburusiya yahagurutse uyu munsi hafi ya Moscou yerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ijyanye ibikoresho by’ubuvuzi n’utuntu two gupfuka umunwa n’amazuru.

Nk’uko ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza kibisobanura, Perezida Vladimir Poutine w’Uburusiya na mugenzi we Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bavuganye iby’iyi nkunga mu kiganiro bagiranye kuri telefoni ejo bundi kuwa mbere.

Dmitri Peskov, umuvugizi wa Kremlin (perezidansi y’Uburusiya), yasobanuriye itangazamakuru ko “Perezida Poutine yatanze iyi mfashanyo kuko yizeye ko Amerika nayo izagoboka Uburusiya nibiba ngombwa.”

Umwe mu bakozi ba Maison Blanche (perezidansi y’Amerika) waganiriye na radiyo ya hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yitwa NPR, yavuze ko ikigo cy’igihugu cyAmerika kigenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa FDA (mu magambo ahinnye y’Icyongereza) kizabanza gusuzuma iby’Uburusiya bwohereje mbere y’uko bitangira gukoreshwa.

Mu minsi ishize, Uburusiya bwoherereje n’Ubutaliyani imfashanyo z’ubuvuzi. Ubutaliyani ni cyo gihugu kirimo gishegeshwa cyane na virusi ya Corona ku mugabane w’Ubulayi. Uburusiya bwo buvuga ko iki cyorezo kitaraba ishyano cyane. Abantu banduye mu Burusiya, nk’uko bubyemeza, bararenga gato ibihumbi bibiri na 300. Naho abamaze kwitaba Imana bazize virusi ya Corona ni 17.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG