Uko wahagera

COVID-19 Iriko Irabangamira Ibikorwa vyo Kurwanya Kanseri


Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS rivuga ko indwara ya COVID-19 irimo kubangamira ibikorwa byo kurwanya Kanseri. Raporo y’iryo shami ry’umuryango w’abibumbye kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ku zirikana ububi bwa Kanseri, ivuga ko COVID-19, irimo kugira ingaruka mbi ku bikorwa bigamije kurwanya Kanseri, mu gihe umubare w’abarwara n’abapfa bazize iyo ndwara ugenda wingera ku buryo bugaragara.

Imibare mishya igaragaza ko abantu basanganywe n’indwara za Kanseri kw’isi mu mwaka ushize bageze kuri miliyoni 19.3. Umubare w’abahitanywe n’izo ndwara wariyongereye ugera kuri miliyoni icumi. Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, rivuga ko Kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu zica abantu benshi, 70 by’abo zihitana ni abo mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse.

OMS ivuga ko Kanseri y’ibere yasimbuye iy’ibihaha mu ziboneka cyane kw’isi. Iryo shami rya ONU riburira ko umubare w’abarwayi bashya ba Kanseri, witezwe kuziyongera cyane ukagera kuri miliyoni 30 mbere y’impera z’umwaka wa 2040.

Abayobozi bashinzwe ubuzima bavuga ko hari byinshi abantu bashobora gukora bakirinda kurwara iyi kanseri. Mu ngamba zo kwirinda harimo guhitamo mu buryo bwo kubaho.

Andre Ilbawi muri deparitema y’indwara zitandura muri OMS, avuga ko ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bikora byo kurwanya Kanseri.

Avuga ko abantu bafite indwara zitandura, harimo Kanseri, bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n’indwara zijyana na COVID-19 ndetse no kuba byabaviramo urupfu.

OMS ivuga ko Kanseri nyinshi zishobora gukira igihe zabonetse hakiri kare kandi zikavurwa uko bikwiye. Ivuga ko hari byinshi byagezweho muri urwo rwego. Nko kuri kanseri y’inkondo y’umura yica abantu bagera muri miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu ku mwaka. Izo mpfu, OMS ivuga ko zishobora kwirindwa, igihe abana b’abakobwa bakingirwa virusi ya HPV (Human Papilloma Virus), yandurira mu mibonano mpuzabitsina, bataruzuza imyaka 15 y’ubukure.

Bitewe n’uko itabi ribarwaho ibigera kuri 22 kw’ijana by’impfu zituruka kuri Kanseri, OMS ivuga ko abantu bakwiye kurireka.

Inatanga inama zo gukora imyitozo ifasha umubiri buri gihe, kurya neza no kwirinda inzoga zishobora kubangiriza ubuzima. Ivuga ko kwirinda kwitega izuba ryinshi igihe kirekire, bizarinda abantu imirasire yaryo ishobora gutera Kanseri y’uruhu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG